Reka ngire icyo mvuga ku nyandiko z’abandi banyarubuga bagize icyo bavuga kuri posting yanjye y’ubushize yerekeye privatisation mu Rwanda. Nkaba nishimira uburyo tuganira ku bibazo by’igihugu. “Iyo rero uburyo bikorwa butanoze, icyo gihe ikabazo ntikiba kikiri
privatization ahubwo iba ari uburyo ikorwa, mu bihugu bimwe yakozwe
nabi cyane nka Ukraine, na Russia kuburyo ubu barimo barabisubiramo!” (Shyaka)
Urakoze kubivuga ko muri Ukraine na Russia ubu bari gusubiramo Privatization. Icyo Privatisation yamaze muri ibi bihugu ni “creating a class of billionaires” gusa. Hanyuma bamara gukuramo ayabo, Leta ikongera igasubirana ibyo bipampara, ikabishyiramo andi mafaranga kugira ngo byongere bigire ubuzima, maze ikongera ikagurisha. Nyuma na none abazafata ubutegetsi bashobora kuzasanga n’impamvu zatumaga bigurishwa zitarafatikaga. Sinzi rero niba iyi gatebe-gatoki dukwiriye kuyifuriza u Rwanda.
“Tugarutse ku Rwanda, urabizi kandi najye ndabizi, Rwandatel yakoraga nabi kandi impamvu si iyindi ni uko abayiyobora bashyirwagaho n’abanyapolitiki!” (Shyaka)
Nibyo koko RwandaTel yakoraga nabi. Ariko impamvu y’iyo mikorere mibi ntabwo tuyibona kimwe Shyaka. Ntabwo ari uko abayobozi bayo bashyirwagaho n’abanyapolitiki. Ahubwo njyewe mbona ari uko bashyirwagaho bakumva bari hejuru y’amategeko ndetse bamwe nta n’ubushake babifitemo . Ibi rero ni bibi cyane kuko niba umuntu atwara amafaranga ya RwandaTel (Leta) maze bigashirira aho kuko ari umunyabubasha bwinshi cyane, nta kizabuza uzamusimbura nawe kuyatwara. Urumva rero ko icyangombwa atari ukureba ushyiraho nde; ahubwo ni ukureba impamvu iyo bimaze kugaragara ko yakoze nabi adakurikiranwa agahanishwa juste kuvanwa ku buyobozi rimwe na rimwe akanagabirwa undi mwanya. Ibi nta kindi bimara usibye kuburira uzamukurikira ngo nakoramo azakoreremo rimwe atware menshi kuko nibigaragara ko yakozemo ashobora kuzavanwaho (Cyokora akaba abizi ko ntacyo azaba, ko bizashirira aho).
Iyo rero umutegetsi wo hejuru ahugiye mu kwiba amafaranga y’ikigo yashinzwe gucungira abanyarwanda, nta kindi abakozi bo hasi bakora kuko baba bazi ko ntawe uzababaza. Ntaba azi n’ibyo ikigo cye gishinzwe kuko aba yibwira ko akazi kacyo mu gihugu ari ukumugaburira gusa. Aha rero urumva ko hierarchie yose ihita irwara.
Byose biragenda bikagwa kuri “Mauvaise Gestion” na “Systeme Judicaire” idakora akazi kayo kubera gutinya abanyabubasha. Nk’uko nabivuze muri message yanjye ya mbere, ntabwo imikorere mibi yatuma dushyira igihugu muri danger (kugurisha ibigo strategique ku banyamahanga), ahubwo ni ukureba ko iyo mikorere mibi yavaho. Niba rwose ikibazo ari ugushyirwaho n’abanyaPolitiki, uwashyiraho se nka commission y’aba-Experts bakajya bashyiraho uwo muyobozi byakunda? Proposition yanjye yaba ko Leta yagumana ibyo bigo ahubwo hakigwa ku miyoborere yabyo. Nk’urugero, hajya habaho ipiganwa (riciye mu mucyo) buri myaka ibiri ry’abantu bashaka kuyobora RwandaTel, Electrogaz, … kandi bakerekana icyo bateganya gukora muri iyo manda yabo (ibintu précis). Bityo batakigeraho bakaba bagaragaye ntibongere gusubizwaho ndetse bagafatirwa ibyemezo. Kandi nk’uko mbyemera, ibyo bigo bya Leta si byiza ko bigira Monopole. Yaba iyanditse mu mategeko cyangwa se iyo byakwiha bikoresheje umutungo wabyo mwinshi (nka bimwe bya Microsoft). Buriya ntubibona ko Terracom ishobora kuzarangiza ibaye Monopole bikanabura igaruriro? Ishobora kuzakoresha amafaranga maze abandi bakabura aho bahera. None se Shyaka, wambwira icyo bimaze gukuraho “a state-owned monopoly” hanyuma ukayisimbuza “a privately-owned monopoly”? (byajya gupfa byose ikaba “a foreign-owned monopoly”).
“Uko byagenda kose mu gihe twe ubwacu tutari twabona amafaranga ahagije, tugomba kwemera abanyamahanga bakaza tugafatanya, icyangombwa ni uko imyanya y’ubuyobozi byibuze 80% iba irimo abanyarwanda” (Shyaka)
Gufatanya ni byiza kuko abishyize hamwe ngo nta kibananira. Nkwibarize nti iyo compagnie iguze indi biba biri gufatanya? Njyewe numva atari byo kuko icyo gihe imwe iba ibaye “property” y’indi (Muri Maths babyita Inclusion aho kuba Intersection). Ikaba yayikoresha icyo ishaka ikurikije amategeko (iyo ayo mategeko ahabwa agaciro kayo) cyangwa ikurikije uko nyirayo abyumva (iyo ayo mategeko asuzugurwa cyangwa atariho). Ejo Microsoft bayiciye amande ya Miliyoni 32USD muri South-Korea kubera kwiharira amasoko ikoresheje amafaranga n’amayeri. Urambwira ko ubucamanza bwo mu Rwanda bureka abanyabubasha bibye bushobora gutinyuka Microsoft? Uko rero niko batatinyuka na Terracom.
“Hari icyo nagirango nongereho ni uko ariya masosiyete aba ari autonome muri economical management and so the gov becomes a normal shareholder. any shareholder decides what to do with his shares anytime as long as he moves to a more strategic position.” (Gasore)
Njyewe informations mfite ni uko Terracom yaguze shares zingana na 99% Leta yari ifite muri RwandaTel. Assuming this info is correct, kandi ukaba ucyemera biriya naciyeho umurongo sinzi impamvu utemeranya nanjye ko biteye ikibazo.
“Leta yacu kugurisha ibigo byayo si bibi na gato nawe uri umuprivate
ukaba ufite imari ahantu ubona udashobora kuyicunga neza urayitanga
that happens everywhere.” (Gasore)
Iyi ngingo sinsobanukiwe neza impamvu uyivuze kuko Leta ntabwo ari “a private company or business”. Personnaly, I am a business owner, so when I find that a certain area is not profitable, I move to a brighter one. Should this happen to the Government? My answer is no. Ari ibyo Electrogaz ntiyazigera ishyira umuriro ahantu hadatuwe cyane cyangwa hatuye abakene kuko amafaranga yo kuwuhageza yaba ari gupfa ubusa (capitalism). None ni ikihe cyizere ufite ko Terracom izita kuri Rural Telephony mu gihe ibizi ko abaturage baho nta mafaranga yo kuyishyura bafite? Ariko Rwandatel, as a public institution, yagombye kuba ifite mu nshingano zayo guteza imbere itumanaho mu byaro. Kuvuga rero ko kugurisha ibigo bya Leta atari bibi na gato numva nagusaba kugira nk’ijambo wabwira bariya bakozi birukanwe nta n’icyizere cyo kubona akandi kazi kuko n’abari hanze barakabuze (Assuming that your mother or brother is among them).
“Naho ku bushobozi usanga still tukiri inyuma iyo urebye surtout nka
performance y’ amabanki y’ abanyyagihugu aha ndavuga nka BCDI,
COGEBANQUE, Bancor, usanga zo zidashobora kutubonera loans zikenewe
ngo tube twagura biriya bigo” (Gasore)
Bwana Gasore, niba UMUSESO waravugaga ukuri, bariya banyarwanda bambuye ama Banks yo mu Rwanda amafaranga angana iki? [Nyina wa] Gahima yaba yarahawe amafaranga angana iki na BACAR? [Unyumve neza ntacyo mpfa nawe ariko sinabashije kumenya icyo yari agiye kuyamaza kuko ni umubyeyi ukuze bihagije. I am sorry kumuvuga kuko nubaha ababyeyi cyane.] Urumva rero ko hano tugaruka kuri cya kibazo cya “Fair Competition” and “rule of law“. Kubera iki [Nyina wa] Gahima ayabona les jeunes ingénieurs ntibayabone? Ni ukubera ko na Banks zitinya abanyabubasha zikabaha amafaranga bagiye kubika kandi babizi neza ko batazayishyura. Ayo mafaranga ahawe abagiye kuyabyaza umusaruro, wumva abanyarwanda batabona akazi ari benshi? (Cyokora ubanza iki kibazo cy’amabanki kitajyanye cyane n’iri gurishwa ry’ibigo bya Leta tuganiraho).
“Leta ni tuyifashe hasi, twisake turebe ce que nous valons, hanyuma
tubone uko tujya gupigana n’abo banyamahanga, naho ubundi leta zacu
zizakomeza kuba “care takers”, harya vijoni 20/20 izatangira ryali?” (Rugura)
Rugura, gupigan[w]a n’abo banyamahanga ni ingenzi. Gupiganwa nabo ariko rero ntibishoboka igihe barangije kutugura kuko biba bibashyize muri “Position” itatworohereza ipiganwa ahubwo ibashyira igorora. Kandi wibuke ko babanza gukora “travail psychologique” yo kutwemeza ko ntacyo tubashije (ingero zirahari). Ibyo babishoramo amafaranga n’imbaraga nyinshi bagakoresha institutions Internationales. Cyokora reka twizere ko ubwo umunyarwanda ariwe utegeka BAD (ADB) bizahinduka maze akazi ko kutwoza ubwonko ntikorohe. Mr Rugura, do you beleive an act leading to a lay off of 40% of the Rwandatel employees has stopped our government from being a “care taker”? Virtually, Yes. In reality, No.
“… even in China foreign companies have foreign presidents, … ” (Rugura)
N’ubundi ntabwo nigeze nsaba ko foreign companies zagira necessairement Rwandese presidents n’ubwo bibaye bitaba bibi.
Ikibazo nakubaza ni: Are there chinese state-owned companies with foreign presidents? If yes, why? If no, why?
Ni iki gitera some latin-american governments kwamagana imigambi ya Bush na IMF?
“Icyo nemeza n’uko mwembi ntawaba yarasomye agreements zakozwe
hagati ya Leta n’abo baguze ibyo bigo,cyane cyane kubyerekeye
imikoranire yabo na BNR,Tresury,no kubirebana na fonctionnement
na transparency.” (Musonera)
Uzi kuraguza umutwe rwose kuko ni byo koko ntabwo nasomye izi agreements. Uzifite waha abanyarubuga (nanjye ndimo) uburyo bwo kuzisoma. Usibye ko ntazi niba kuzisoma hari icyo byahindura ku mizi y’ikibazo nyacyo. Njye navugaga cyane ku mpamvu yatuma izo agreements zibaho. Kubera iki? Impamvu nabashije kumva (hear) ni ziriya zijyanye n’imicungire mibi kandi nizo nagize icyo mvugaho.
“Mwabaye muretse mukareba difference y’ibigo
byigenga ubu,mukabigereranya na mbere,maze tukazabona kwigisha
Economie kuri Internet?” (Musonera)
N’ubundi njye sinigeze ndwanya ibigo byigenga. Muri Posting yanjye birimo. Economie yo ubanza ntanashobora kuyigisha kuko sinyizi bya gihanga.
Mukamabano Claudine ati “niba rero tugikoronijwe ibyo simbizi ? kuko ikigaragara n’uko duha agaciro abanyamahanga kurusha abanyarwanda“. Nanjye nti mbona ubukoloni bwaravuyeho mu mpapuro ariko mu migirire buracyahari mu bwihisho. Hari uwambwiye ko muri Gabon barya inyama zivuye mu Bufaransa. Ngo rimwe na rimwe ujya gusura umuntu akakubwira igituma adafite inyama ari uko “Le cargo n’est pas venu!!“. Na none ngo Gabon bayihaye ubwigenge abize bayo batabushaka; bo bishakiraga kuba intara y’u Bufaransa. Wumva ibi bitababaje?
Mbaye mbashimiye mwese tuganira kuri iyi ngingo.
Thanks
Emery
—– Original Message —–
From: Gasanaja
Sent: Tuesday, December 06, 2005 23:03
Subject: [rwanda-l] Re: Kugurisha ibigo bya Leta ni amakosa
Dear Vincent:
Thank you for your comment. The main reason you hear about
privatization in Rwanda is mismanagement, but whose fault? I also
believe that our government is mismanaged, should we privatize it?
As you know, we cannot stop the privatization in Rwanda. It has
become the quick way to get rich for members of the government. We
cannot stop it, but at the same time, we cannot keep quiet. At least
we have to say something even if we are preaching to the wrong
choir.
Frankly, we continue to see dirty tricks of scheme that deprive
Rwandan people of honest services. We the people have the right to
honest service from our public officials; it is a right, not a
privilege. You may disagree with me, but corruption occurs when
officeholders agrees to misuse their offices in expectation of gain,
as we continue to see it in Rwanda. The people have no say in the
entire privatization. Few unelected officials make decision for us
like we do not exist. Do you like that?
Our official owe to the public a fiduciary duty and that is what we
are demanding, and the failure to disclose material information, as
we saw in Rwandatel privatization, breach this duty and constitute a
violation of fraud.
We have to show that we disapprove their move. At least I as a
citizen, I believe I have that duty.
Regards,
Justin Gasana
— In rwanda-l@yahoogroups.com, “rugura” wrote:
>
> Gasana na Nzeyimana
>
> Kwica amategeko bitandukanye no kutayagira, there is a political
> aspect you seem to forget in the privatization, and there is a
> social aspect of it.
> Nk’ino aha muli Canada amatora yegereje Unions are throwing their
> support over the “left leaning parties”, the “right leaning” or
> conservatives being pro-privatization, liberals having one leg
each
> side, democrats and republicans have the same tendancies in the
> states, labors and tories in britain same.
> Nimube ba Péans economiques, ndakeka ko mutazabura ababaha
> informations mumiteganyilize ya provatization mu Rwanda, aliko
> kwihandagaza ngo ni IMF itanga amategeko byaba ali half-truth,
even
> in China foreign companies have foreign presidents, tugaye
ibikwiye
> kugawa, aliko twe gukabya mu ruhande utwali rwo rwose, nyamara
> mwitonze Rutigita na Gasore babaha informations mwifuza,
mutazibatse
> nka ba “Robin hood”
> We still have a long way to go, the rule of law we claim to be
> ridding on command mutual respect.
>
> Rugura
>
>
> — In rwanda-l@yahoogroups.com, “gasanaja” wrote:
> >
> > Nzeyimana we,
> >
> > Uvuze neza cyane. Najye ibyo mvuga aha ariko benewacu
> bakabihindura
> > intambara n’urwango.
> >
> > Komera,
> >
> > JG
> >
> > — In rwanda-l@yahoogroups.com, “NZEYIMANA Emery Fabrice” wrote:
> > >
> > > Banyarubuga muraho murakomeye?
> > >
> > > Maze iminsi nibaza ku igurishwa ry’ibigo bya Leta nkaba nifuza
> > kugira icyo mbivugaho.
> > > Nibaza niba ari ngombwa ko ibyo bigo bigurishwa kuko nsanga
> > impamvu zitangwa n’uburyo bikorwamo bidafite ishingiro.
> > >
> > >
> > > Ibigo bya Leta bitegekwa nabi kandi ntabwo byunguka
> > >
> > > IMF na World Bank zikoreshejwe n’ibihugu bikaze zitegeka
ibihugu
> > byoroheje kugurisha ibyo bigo bigamije inyungu zihishe. Kandi
> > barabizi ko kubera Corruption yamunze ibi bihugu byacu
babigurisha
> > n’ababasha gutanga ruswa nyinshi. Igikurikiraho ni uko
> abanyamahanga
> > baza bakigabiza ibyo bigo, bakirukana abakozi b’abanyagihugu,
> > inyungu zose bakuramo bakajyana iwabo. Ayo mafaranga niyo
yirirwa
> > atangwamo Aide Sociale ku baturage babo naho abacu bicira isazi
mu
> > jisho. Ayo mafaranga akoreshwa mu mirimo inyuranye iwabo.
> > >
> > > Ku bwanjye numva aho kugurisha ikigo cya Leta urwitwazo
rwabaye
> ko
> > gitegekwa nabi ahubwo hagombye gushakwa uburyo cyategekwa neza.
> > Kandi birashoboka kuko ubucamanza n’ubugenzacyaha buramutse
> > bwemerewe gukora akazi kabwo neza nta kuvangirwa bibayeho,
> > abategetse ibyo bigo nabi bagahanwa by’intangarugero,
bagasimbuzwa
> > abandi babishoboye hatabayeho icyenewabo, hagakurikizwa
ubushobozi
> > nta kugabirwa, byose byatungana.
> > >
> > > Ese noneho igihugu nikiyoborwa nabi tuzagiteza cyamunara?
Nigeze
> > kumva kuri Radio BBC aba-taximen b’i Burundi bavuga ko uBurundi
> > bwabuze ubutegeka bityo bukaba bukwiye kugurishwa maze buri
> muturage
> > bakamuha aye noneho abo ba-taximen bakigira kuba muri Kenya
> > n’ahandi. Njyewe siko mbibona kandi numva ibi
ari “agahomeramunwa”
> > wa mugani w’abarundi. Ntibishoboka ko igihugu gituwe n’abantu
> > miliyoni 8 cyabura abantu bo kugitegeka cyangwa kugitegekera
ibigo
> > byacyo. Biriya bigo rero byibwa n’abo banyamahanga
babifashijwemo
> > n’abanyarwanda bikwiye kugarurirwa abenegihugu. Inyungu
zibivuyemo
> > zikarushaho kugirira abanyarwanda akamaro.
> > > Kuba ibyo bigo bitegekwa nabi ni uko bitegekwa n’abantu
> > batabifitiye ubushobozi cyangwa se ntibahabwe uburenganzira
> buhagije
> > ahubwo bagahora bakorerwamo. Ikindi ni uko hari abasabwa
> kubitegeka
> > bakagira ngo barabyeguriwe; hakiyongeraho ko amategeko mu bihugu
> > byacu agaragara nk’impapuro yanditseho zicibwa igihe bishakiwe
> > n’abanyabubasha ugasanga babaye ba simbikangwa ibya Leta bikaba
> > akarima kabo.
> > >
> > > Hakenewe abashoramari b’abanyamahanga
> > >
> > > Ni byiza ko hagira abanyamahanga baza gushora imari yabo mu
> > Rwanda. Ariko rero gushora imari yabo mu Rwanda ntibigomba kuba
> > imbogamizi ku banyarwanda bashaka gushora imari yabo mu Rwanda
> > rwabo. Imari y’abanyarwanda nyibona kwinshi. Harimo amafaranga
> > ndetse n’ibitekerezo. Kuba abo banyamahanga baba bafite
amafaranga
> > menshi ntabwo bivuga ko bakora neza kurusha abanyarwanda. Kubera
> ko
> > ntawe umenya byose, hari aho dukeneye abo banyamahanga ariko si
> > hose. Ndetse ushobora no gusanga muri Secteur iyi n’iyi
badakenewe
> > 100%. Urugero ni muri ICT. Isi isa n’aho yabaye igihugu kimwe
aho
> > ubumenyi butagipfa kwiharirwa n’abantu bamwe. Birababaje rero
> kumva
> > ngo abantu aba n’aba ndetse b’abanyamahanga nibo bemerewe
gukorera
> > mu Rwanda bonyine kandi hatabuze abanyarwanda babibashije.
> > RwandaCell, Terracom, ComputerPoint, … zihariye amasoko yo mu
> > Rwanda kandi zigasarura zijyana iwabo mu gihe abanyarwanda
bahari
> > kandi babishoboye babuze akazi. Abo banyarwanda iyo bafite akazi
> > barifasha ndetse bakanafasha na bene wabo iyo mu giturage
> n’ahandi.
> > Iyo bafite akazi nibo bubaka amazu mu gihugu. Iyo bafite akazi
> nibo
> > babasha kurihirira abandi banyarwanda amashuri n’ibindi. Iyo
> bafite
> > akazi batanga imisoro izamura igihugu n’abagituye. Mu gihe abo
> > banyamahanga basarura bajyana iwabo umunyarwanda ntibigire icyo
> > bimumarira.
> > >
> > > Ni ngombwa ko ibyo bigo bya Leta bibaho kugira ngo igihugu
> cyizere
> > umutekano wacyo. Guha abanyamahanga ubushobozi ndengakamere mu
> rwego
> > rw’ingufu n’itumanaho ni amakosa akomeye cyane. Guha
abanyamahanga
> > ubushobozi ndengakamere mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi uba
> ushubije
> > igihugu mu bukoloni. Babishatse bashobora guhagarika ubuzima
cyane
> > cyane ko amategeko yo mu bihugu byacu ntacyo aba ababwiye. Baba
> > bagendera ku y’iwabo badakangwa n’ikintu icyo ari cyo cyose.
> > >
> > >
> > > Umwanzuro:
> > >
> > > Ibigo bya Leta bikwiye kubaho ahubwo hakigwa uburyo byacungwa
> > neza. Bakagendera ku ngero nyinshi kandi zifatika z’izindi Leta
> > ndetse zinarimo izishuka iz’iwacu muri uko kugurisha. Leta
> > y’Ubufaransa ifite ibigo byinshi kandi bikora neza ndetse
> > bikanapiganwa n’ibyigenga. Leta y’Ubwongereza iri kwiga uburyo
> > yakwongera kugira ijambo rya nyuma mu rwego rw’ingufu nyuma yo
> > kururekura. Leta ya Suwedi ifite ibigo byinshi kandi bikora neza
> > kandi bipiganwa n’ibyigenga nta kibazo. Leta ya Noruveji ifite
> ibigo
> > byinshi kandi bikora neza.
> > >
> > > Icyihutirwa muri ibi byose ni ugushyiraho amategeko agenga
> > ipiganwa mu bucuruzi (Fair competition) kandi ayo mategeko
> > agakurikizwa. Na none ubucamanza bukwiriye kujya bukurikirana
> > abanyereza umutungo w’ibyo bigo bya Leta. Hato ejo inteko
> > y’abadepite ntizayoborwe nabi ngo itezwe cyamunara. Polisi
> y’igihugu
> > nikora nabi yegurirwe abanyamahanga. …
> > >
> > > Na none gushyiraho ibyo bigo bya Leta ukabiha Monopole
byangiza
> > ipigangwa umunyagihugu wese yagombye kugiraho uburenganzira.
Bityo
> > abantu bose bakaba bategetswe gushaka akazi muri icyo kigo
kimwe.
> > Ikigo cya Leta gishobora gupiganwa n’icyigenga kandi byombi
> > bikunguka bikanungura abanyarwanda.
> > >
> > >
> > >
> > > Njyewe ni uko mbibona kandi uwampora ko tutabibona kimwe azaba
> > andenganyirije ubusa.
> > >
> >