Maze iminsi nibaza ku igurishwa ry’ibigo bya Leta nkaba nifuza kugira icyo mbivugaho.

Nibaza niba ari ngombwa ko ibyo bigo bigurishwa kuko nsanga impamvu zitangwa n’uburyo bikorwamo bidafite ishingiro.

Ibigo bya Leta bitegekwa nabi kandi ntabwo byunguka

IMF na World Bank zikoreshejwe n’ibihugu bikaze zitegeka ibihugu byoroheje kugurisha ibyo bigo bigamije inyungu zihishe. Kandi barabizi ko kubera Corruption yamunze ibi bihugu byacu babigurisha n’ababasha gutanga ruswa nyinshi. Igikurikiraho ni uko abanyamahanga baza bakigabiza ibyo bigo, bakirukana abakozi b’abanyagihugu, inyungu zose bakuramo bakajyana iwabo. Ayo mafaranga niyo yirirwa atangwamo Aide Sociale ku baturage babo naho abacu bicira isazi mu jisho. Ayo mafaranga akoreshwa mu mirimo inyuranye iwabo.

Ku bwanjye numva aho kugurisha ikigo cya Leta urwitwazo rwabaye ko gitegekwa nabi ahubwo hagombye gushakwa uburyo cyategekwa neza. Kandi birashoboka kuko ubucamanza n’ubugenzacyaha buramutse bwemerewe gukora akazi kabwo neza nta kuvangirwa bibayeho, abategetse ibyo bigo nabi bagahanwa by’intangarugero, bagasimbuzwa abandi babishoboye hatabayeho icyenewabo, hagakurikizwa ubushobozi nta kugabirwa, byose byatungana.

Ese noneho igihugu nikiyoborwa nabi tuzagiteza cyamunara? Nigeze kumva kuri Radio BBC aba-taximen b’i Burundi bavuga ko uBurundi bwabuze ubutegeka bityo bukaba bukwiye kugurishwa maze buri muturage bakamuha aye noneho abo ba-taximen bakigira kuba muri Kenya n’ahandi. Njyewe siko mbibona kandi numva ibi ari “agahomeramunwa” wa mugani w’abarundi. Ntibishoboka ko igihugu gituwe n’abantu miliyoni 8 cyabura abantu bo kugitegeka cyangwa kugitegekera ibigo byacyo. Biriya bigo rero byibwa n’abo banyamahanga babifashijwemo n’abanyarwanda bikwiye kugarurirwa abenegihugu. Inyungu zibivuyemo zikarushaho kugirira abanyarwanda akamaro.

Kuba ibyo bigo bitegekwa nabi ni uko bitegekwa n’abantu batabifitiye ubushobozi cyangwa se ntibahabwe uburenganzira buhagije ahubwo bagahora bakorerwamo. Ikindi ni uko hari abasabwa kubitegeka bakagira ngo barabyeguriwe; hakiyongeraho ko amategeko mu bihugu byacu agaragara nk’impapuro yanditseho zicibwa igihe bishakiwe n’abanyabubasha ugasanga babaye ba simbikangwa ibya Leta bikaba akarima kabo.

Hakenewe abashoramari b’abanyamahanga

Ni byiza ko hagira abanyamahanga baza gushora imari yabo mu Rwanda. Ariko rero gushora imari yabo mu Rwanda ntibigomba kuba imbogamizi ku banyarwanda bashaka gushora imari yabo mu Rwanda rwabo. Imari y’abanyarwanda nyibona kwinshi. Harimo amafaranga ndetse n’ibitekerezo. Kuba abo banyamahanga baba bafite amafaranga menshi ntabwo bivuga ko bakora neza kurusha abanyarwanda. Kubera ko ntawe umenya byose, hari aho dukeneye abo banyamahanga ariko si hose. Ndetse ushobora no gusanga muri Secteur iyi n’iyi badakenewe 100%. Urugero ni muri ICT. Isi isa n’aho yabaye igihugu kimwe aho ubumenyi butagipfa kwiharirwa n’abantu bamwe. Birababaje rero kumva ngo abantu aba n’aba ndetse b’abanyamahanga nibo bemerewe gukorera mu Rwanda bonyine kandi hatabuze abanyarwanda babibashije. RwandaCell, Terracom, ComputerPoint, … zihariye amasoko yo mu Rwanda kandi zigasarura zijyana iwabo mu gihe abanyarwanda bahari kandi babishoboye babuze akazi. Abo banyarwanda iyo bafite akazi barifasha ndetse bakanafasha na bene wabo iyo mu giturage n’ahandi. Iyo bafite akazi nibo bubaka amazu mu gihugu. Iyo bafite akazi nibo babasha kurihirira abandi banyarwanda amashuri n’ibindi. Iyo bafite akazi batanga imisoro izamura igihugu n’abagituye. Mu gihe abo banyamahanga basarura bajyana iwabo umunyarwanda ntibigire icyo bimumarira.

Ni ngombwa ko ibyo bigo bya Leta bibaho kugira ngo igihugu cyizere umutekano wacyo. Guha abanyamahanga ubushobozi ndengakamere mu rwego rw’ingufu n’itumanaho ni amakosa akomeye cyane. Guha abanyamahanga ubushobozi ndengakamere mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi uba ushubije igihugu mu bukoloni. Babishatse bashobora guhagarika ubuzima cyane cyane ko amategeko yo mu bihugu byacu ntacyo aba ababwiye. Baba bagendera ku y’iwabo badakangwa n’ikintu icyo ari cyo cyose.

Umwanzuro:

Ibigo bya Leta bikwiye kubaho ahubwo hakigwa uburyo byacungwa neza. Bakagendera ku ngero nyinshi kandi zifatika z’izindi Leta ndetse zinarimo izishuka iz’iwacu muri uko kugurisha. Leta y’Ubufaransa ifite ibigo byinshi kandi bikora neza ndetse bikanapiganwa n’ibyigenga. Leta y’Ubwongereza iri kwiga uburyo yakwongera kugira ijambo rya nyuma mu rwego rw’ingufu nyuma yo kururekura. Leta ya Suwedi ifite ibigo byinshi kandi bikora neza kandi bipiganwa n’ibyigenga nta kibazo. Leta ya Noruveji ifite ibigo byinshi kandi bikora neza.

Icyihutirwa muri ibi byose ni ugushyiraho amategeko agenga ipiganwa mu bucuruzi (Fair competition) kandi ayo mategeko agakurikizwa. Na none ubucamanza bukwiriye kujya bukurikirana abanyereza umutungo w’ibyo bigo bya Leta. Hato ejo inteko y’abadepite ntizayoborwe nabi ngo itezwe cyamunara. Polisi y’igihugu nikora nabi yegurirwe abanyamahanga. …

Na none gushyiraho ibyo bigo bya Leta ukabiha Monopole byangiza ipigangwa umunyagihugu wese yagombye kugiraho uburenganzira. Bityo abantu bose bakaba bategetswe gushaka akazi muri icyo kigo kimwe. Ikigo cya Leta gishobora gupiganwa n’icyigenga kandi byombi bikunguka bikanungura abanyarwanda.

Njyewe ni uko mbibona kandi uwampora ko tutabibona kimwe azaba andenganyirije ubusa.