Maze gusoma ibyerekeye ingando z’abanyeshuri bitegura kujya muri Kaminuza i Butare n’ahandi mu Rwanda nibajije niba bitarushaho kugira akamaro iyaba bariya basore n’inkumi bakoraga ibikorwa bifitiye abaturage cyane cyane abakennye akamaro. Urugero nko kubakira abadafite amazu aho kwirirwa bicaye babwirwa politiki akenshi bahita bibagirwa kuko abenshi baba bafite uko babona ibibazo by’igihugu ku buryo ingando atari yo yabahindura imitekerereze. Nyamara bakoze akazi bari kumwe kandi gafitiye abaturage muri rusange akamaro byatuma babasha kuganira bityo n’ubwiyunge bukaziramo.

Ni ubuhe bwiyunge bushoboka mu Rwanda igihe hari abaturage batagira aho barambika umusaya cyangwa bikinga imvura n’imbeho? Ni ubuhe bwiyunge bushoboka mu gihe abaturage bashonje? Uwavuze ati amatwi ashonje ntiyumva buriya ntiyavugaga ukuri?

Aba banyeshuri bashobora gukora imirimo nko kubumba amatafari cyangwa se no kubaka inzu z’ibiti z’abadafite aho baba. Kandi bikozwe buri mwaka wasanga mu myaka nk’itanu (5) cyangwa irenzeho gato imiryango (familles) itagira aho iba yagabanutse bitangaje.