Mon 23 Apr 2007
Impamyabumenyi ya A2 iruta iya A0
Posted by NZEYIMANA Emery Fabrice under Humor , Ikinyarwanda , RwandaComments Off
Ngo umunyarwanda yaguze (yibye) impamyabumenyi ya A0 (ubundi ihabwa uwize imyaka ine cyangwa itanu muri kaminuza) ariko ageze mu kazi karamunanira. Amahirwe yagize ngo ni uko mu bo yategekaga harimo ufite impamyabumenyi ya A2 (yarize atandatu yisumbuye yose) uzi byinshi maze akajya akora ake agakora n’akuwo waminuje.
Nyuma aza kubaza uwa A2 ati ariko ko uzi byinshi ufite impamyabushozi yihe? Undi ati mfite A2. Niko kugenda aho yakuye ya yindi ya A0 ati ndashaka noneho iyitwa A2. Ntibazuyaje baba barayikoze arayitahana.
Umunsi wakurikiyeho yasubiye ku kazi ajya kureba umukuriye ati ni ukunyongeza umushahara kuko noneho nazanye indi mpamyabushobozi iruta iya mbere nari mfite. Ati kandi iyo ngiyo ikubye gatanu imwe ya mbere nari mfite.
Sinjye wahera, hahera impamyabumenyi n’abibwira ko ari zo zikora akazi !!!