Sun 8 Jul 2007
Bakrindimwe bavastu, mwakire umwuka wera
Posted by NZEYIMANA Emery Fabrice under Africa , Ikinyarwanda , Politics , RwandaComments Off
Maze gusoma inkuru y’umupasitori w’i Buganda y’ukuntu akoresha imashini ibyara umuriro ngo yemeze abantu ko bafashwe n’umwuka wera mpita nibuka ukuntu bamwe batitira nti wasanga n’abo mu Rwanda bagira utwo tumashini.
Iyo ndebye uburyo abaturage b’ibihugu by’i Burayi bakora bashishikaye ngo bateze ibihugu byabo imbere naho iwacu abantu bakabyuka bakoza akarenge bakigira mu rwagwa abandi mu rusengero nibaza icyo tugamije kikanyobera. Ariko rero abazi gusenga cyane bambwira ko ubwami bw’ijuru aribwo bwa ngombwa kurusha ibiri hano ku isi. Ariko rero kubyemera ntabwo binyorohera kuko tuba hano ku isi kandi n’impapuro zandika bibiliya zikenera gukorwa ntabwo zihanuka mu kirere.
Inkuru iri mu cyongereza kuri site ya Monitor: http://www.monitor.co.ug/sunday/news/news07085.php
Nshakishije ba nyiri ako kamashini nsanze kaboneka kuri http://www.yigalmesika.com/electric%20touch.htm
Abakeneye gutitira no gutitiza nababwira iki.