Fri 3 Aug 2007
Amazi y’i Kampala ngo arimo amabyi
Posted by NZEYIMANA Emery Fabrice under Africa , IkinyarwandaComments Off
Reka mbanze nisegure kuri bamwe bavuga ko ijambo “amabyi” ari ribi nyamara barivuga mu gifaransa cyangwa mu cyongereza bakumva ntacyo bitwaye.
Iyi nkuru nyisomye kuri website (nizere ko ijambo ry’ikinyarwanda rizaboneka vuba) y’ikinyamakuru [New Vision]. Ayo mazi kandi ntabwo ari mu kiyaga cyangwa umugezi ahubwo ni ayo muri za ‘robine’ zo mu ngo n’ahandi. Mbese abantu baba bayaguze ariko akabageraho avanze.
Ubu kandi muri iki gihe ngo yahindutse icyatsi kibisi.
Ubanza ariko ngo iryo bara ry’icyatsi ntacyo ritwaye cyane ngo kuko riterwa n’ibimera byabaye byinshi mu kiyaga cya Vigitoriya kandi amazi yaragabanutse.