Muri PL (Parti Libéral) ngo habayeho gukoresha ruswa (cyangwa se mbyite kwiba amajwi) mu gihe cy’amatora yabaye kuwa 5 Kanama uyu mwaka wa 2007. Mitali Protais (wari uhanganye na Gatete Polycarpe) ngo niwe watowe ariko akaba yarakoresheje uburiganya nk’uko byanditswe na New Times. Gusa ubanza bitaremezwa burundu ko ubu buriganya bwabayeho.
Ababyibuka rero ubwumvikane buke mu mashyaka muri za 93-94 nibwo bwaje kubyara ibipande byaje kwitwa “Pawa” (Power) n’ “Amajyojyi” hanyuma bimwe muri ibyo bipande bigahamagarira abanyarwanda guca amajosi y’abaturanyi babo igihe “umubyeyi ???” yari amaze kwicwa kugeza ubwo u Rwanda rwose rutemba imivu y’amaraso.

Nizere ko ubu buriganya butaza kuvamo ibipande bihanganye nk’uko byagenze icyo gihe. Mitali kandi nka Minisitiri w’ubucuruzi yaba ari gukorwaho iperereza na Polisi kubera ubundi buriganya buvugwa mu gutanga amasoko ya Leta. Bwo yaba yarabwemeye ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru.