Thu 2 Aug 2007
Abirabura uwaturoze ntiyakarabye
Posted by NZEYIMANA Emery Fabrice under Africa , Business , Ikinyarwanda , Rwanda , World[2] Comments
Nahoze ndi gusoma ilisiti y’abantu bakize kurusha abandi ku isi ariko nsanze nta munyafurika wirabura uri muri 200 ba mbere. Nyamara uwakora ibarura ry’abica bene wabo kurusha abandi sinzi ko Afurika yabona umwanya uri kure cyane !!!
Cyokora hari aho nsomye ko cya gisambo Mobutu ngo yari atunze ibya mirenge nawe da. Kandi uwo mutungo we ukaba ungana n’imyenda Zaïre (Congo) yari ifitiye ibihugu by’amahanga.
Ntabwo namenya neza igituma nta banyafurika birabura bari ku ilisiti y’abantu bakize ariko nakwemeza ntashidikanya ko kuba “nta mupfumu iwabo” bishobora kuba bifite uruhare (n’ubwo rwaba ruto) muri ibi. Mu gihe umuntu atangiye kuzamuka bene wabo bashaka uburyo bamugusha.
Oprah Winfrey niwe mwirabura ukize kurusha abandi (Forbes magazine) akaba ari umunyamerika (cyane cyane mu mpapuro kimwe na Jackson). Ariko rero birashoboka ko hari ibindi bisambo biri ku butegetsi muri Afurika bifite menshi kurusha Oprah nubwo bitavugwa kubera ko aba ahishe hirya no hino kuko bitatinyuka gusobanura aho byayakuye mu gihe abaturage bicira isazi mu jisho.
August 2nd, 2007 at 16:51
Yewe, ihangane no mu Rwanda mu minsi ili imbere ba Kagame bazaba barusha gukira abo ba Mobutu uvuga kandi uzi aho abanyarwanda giseseka bagezwe n’inzara n’ubutindi. Byihorere rero, muvandimwe, bakira batakira ntacyo bimaze kandi ntacyo abo banyafurika bakize bamaze.
komera
April 15th, 2008 at 19:21
Proud to be african