Thu 20 Sep 2007
RwandaTel irategekwa n’umunyarwanda w’umujene
Posted by NZEYIMANA Emery Fabrice under Africa , Business , Ikinyarwanda , Politics , Rwanda , WorldComments Off
Maze kumenya ko Rwandatel ubu iri gutegekwa n’umunyarwanda ukiri muto nashimishijwe n’icyo gikorwa. U Rwanda ruzazamurwa n’amaboko y’abana barwo.
Hari impamvu nyinshi zituma numva iki ari igikorwa cy’ingenzi:
- Ni umunyarwanda: ntabwo tugomba kujya duhora twisuzugura ngo nta mupfumu iwabo. Kubera iki se umuntu adashobora kuba umupfumu iwabo igihe abibashije?
- Ni muto: amaraso y’ubuto atuma umuntu ashakisha ibyinshi byagirira akamaro ibyo akoramo. Aba ashobora gukora ijoro n’amanywa adakorera cyane cyane “supelemanteri (mu kirundi)” ahubwo nawe ubwe ari kwiyubaka mu bumenyi bushya kuko ibya tekinoloji bihinduka buri munsi utabikurikiye byagusiga. Hari umugani witwa uw’Abidishyi mbona waranditswe mu rwego rwo gutesha agaciro abakiri bato werekana ko iyo abakiri bato bategetse byose bihita byangirika. Ariko njye nywushyira mu rwego rwa poropagande yo kwimira abakiri bato.
- Yigeze kwikorera (business owner): iyi ni ingingo y’ingenzi nayo kuko umuntu wigeze kwikorera n’iyo akoreye undi (n’iyo yaba Leta) akora nk’uwikorera agakora uko ashoboye kwose. Umuco wo kwikorera utuma umuntu adahora ategereje gushimwa gusa.
Icyo nakwifuza muri ibi byose ni uko n’ibindi bigo bya Leta byakwegurirwa abakiri bato maze tukareba niba batari bugire icyo barusha abagiye babitegeka kera wasangaga akenshi bari hafi kujya mu kiruhuko cy’iza-bukuru.
Hari umwarimu wigeze kunyigisha agakunda kuvuga ngo [code]Experience is somehow a very bad thing, because those who count only on experience are less innovative. They keep saying: we have been doing things this way and we have never had problems, why should we change?[/code]
Ibi simbivugiye kwemeza ko uburambe ku kazi bugomba gutuma ugakora yirukanwa, ahubwo ni uko nibwira ko biba ngombwa kugerageza ibintu bishya naho ubundi wasigara inyuma burundu. Aha rero ba njennyeri bakiri bato bagira akamaro maze bagakorana n’abo bafite uburambe bateza ibigo byabo imbere.