Muri Suwedi hari umwongereza wakatiwe igifungo cy’imyaka 15 kubera ko yaryamanye n’abakobwa benshi kandi abizi ko arwaye SIDA. Muri abo bakobwa (bagera kuri 15), babiri nibo banduye iyo SIDA bayitewe n’uwo mwicanyi wamenye ko arwaye yanduye kuva mu 1992.

Mu mategeko ya Suwedi, ni icyaha gihanirwa n’amategeko kwanduza umuntu indwara ubizi kandi ubishaka.
Ku mugabane wa Afrika yazahajwe na SIDA, mbona ko byagira akamaro cyane gushyiraho ingamba zibuza abantu kwanduza abandi. Mu Rwanda ndabizi ko hari itegeko rihana uwanduje umwana ariko niba mbyibuka neza nta tegeko rihana uwanduje umukuru. Birababaje cyane kuba umuntu abizi ko arwaye indwara idafite umuti ariko akavuga ati singomba gupfa njyenyine reka nisasire n’abandi.

Si ubwa mbere muri Suwedi umuntu urwaye SIDA ahanirwa kwanduza (cyangwa kubigerageza)  kuko hari umugore umwaka ushize wahaniwe kuba yaramaranye imyaka myinshi n’umugabo we yaramuhishe ko yanduye SIDA ndetse bakanabyarana abana. Ariko ku bw’amahirwe uwo mugabo ngo ntiyigeze yandura.