Ubu noneho hari uburyo buhendutse bwo kwohereza ibigendajuru by’igerageza mu kirere (Satellites). Nizere ko abanyarwanda cyane cyane abiga muri KIST na UNR Butare batazacikanwa. Aha ndatekereza nk’abanyeshuri bashobora gufatanya barangiza amasomo ya BSc cyangwa MSc bakwohereza ikigendajuru.

Image of Satellite in the Sky

Igiciro ngo ni US$ 8000 (harimo ikigendajuru ndetse no kucyohereza). Iki kigendajuru ngo kikaba gipima 13 cm (Santimetero 13) ndetse na 0.75 Kg (amagarama 750).
Iki kigendajuru kiri mu bwoko bwa LEO kikajya kuri 310 Km uvuye ku isi hanyuma ntabwo kimara igihe kirekire mu kirere kuko nyuma y’ibyumweru bike kigaruka kigashya kigakongoka kikimara kwinjira mu mwuka w’isi.

Image of CubeSat


Ntekereza ko n’ibigo nka IRST bishobora guheraho byiga uko ibigendajuru byakoreshwa mu guteza u Rwanda imbere (Biramutse bibaye “made in Rwanda” ubanza atari njye gusa byatera akanyamuneza).

Inkuru irambuye iri kuri http://www.interorbital.com/TubeSat_1.htm