Sun 6 May 2007
Ngo nanjye nshobora kuba umurokore
Posted by NZEYIMANA Emery Fabrice under Family , Humor , Ikinyarwanda , RwandaComments Off
Naraye mvuganye n’umuntu uri i Kigali mu Rwanda turi kuganira ambwira ko yavuye ku nzoga nti ni byiza burya n’ubundi inyinshi zirangiza. Yansekeje aho yambwiye ati [code]Erega nawe ugarutse i Kigali wahita uba umurokore!!![/code] Kandi igitangaje ni uko abizi neza ko ntashobora kuba umurokore cyeretse yenda ari nk’akazi bampaye nkaba nshinzwe kuba umurokore. Nabwo najya mbwira abangana nti mujye mwumva ibyo mvuga ntimukibaze ibyo nemera!
Ariko yaje kunsobanurira ati [code]ubu kubera ubukene buri i Kigali, ugomba kwiyita umurokore kugira ngo ubashe gukwepa abashaka ko ubasengererera.
Naho ubundi wazabaho wishyura amadeni gusa cyangwa ukwepakwepa abo ufitiye imyenda y'inzoga.[/code]
Ngo [code]ubu abagore basigaye biyogoshesha bakabeshya bagenzi babo ko bumvaga hari ubushyuhe bwinshi maze bahitamo kuvanaho imisatsi.[/code]
Namubwiye nti ubanza noneho ari Gitwaza ubyungukiramo kuko ubwo abamugana bariyongera.
Yarangije ambwiye uburyo (strategy/stratégie) abantu basigaye bakoresha iyo hari umuturanyi cyangwa undi muntu ubabangamiye: [code]Iyo umuntu akubangamiye ntabwo bikiri ngombwa kujya kumurega kuri Polisi y'Igihugu. Icyoroshye ni ugushaka uburyo umuguriza amafaranga mukavugana igihe azayakwishyurira. Ubwo iyo icyo gihe kigeze cyo kukwishyura muba mubyaranye abo kuko atongera kuboneka. Iyo ari umuturanyi rero bwo aba abonye impamvu yo kwimuka nijoro.[/code]
.