Ikinyarwanda


Ubu noneho hari uburyo buhendutse bwo kwohereza ibigendajuru by’igerageza mu kirere (Satellites). Nizere ko abanyarwanda cyane cyane abiga muri KIST na UNR Butare batazacikanwa. Aha ndatekereza nk’abanyeshuri bashobora gufatanya barangiza amasomo ya BSc cyangwa MSc bakwohereza ikigendajuru.

Image of Satellite in the Sky

Igiciro ngo ni US$ 8000 (harimo ikigendajuru ndetse no kucyohereza). Iki kigendajuru ngo kikaba gipima 13 cm (Santimetero 13) ndetse na 0.75 Kg (amagarama 750).
Iki kigendajuru kiri mu bwoko bwa LEO kikajya kuri 310 Km uvuye ku isi hanyuma ntabwo kimara igihe kirekire mu kirere kuko nyuma y’ibyumweru bike kigaruka kigashya kigakongoka kikimara kwinjira mu mwuka w’isi.

Image of CubeSat


Ntekereza ko n’ibigo nka IRST bishobora guheraho byiga uko ibigendajuru byakoreshwa mu guteza u Rwanda imbere (Biramutse bibaye “made in Rwanda” ubanza atari njye gusa byatera akanyamuneza).

Inkuru irambuye iri kuri http://www.interorbital.com/TubeSat_1.htm

Muri Suwedi hari umwongereza wakatiwe igifungo cy’imyaka 15 kubera ko yaryamanye n’abakobwa benshi kandi abizi ko arwaye SIDA. Muri abo bakobwa (bagera kuri 15), babiri nibo banduye iyo SIDA bayitewe n’uwo mwicanyi wamenye ko arwaye yanduye kuva mu 1992.

Mu mategeko ya Suwedi, ni icyaha gihanirwa n’amategeko kwanduza umuntu indwara ubizi kandi ubishaka.
Ku mugabane wa Afrika yazahajwe na SIDA, mbona ko byagira akamaro cyane gushyiraho ingamba zibuza abantu kwanduza abandi. Mu Rwanda ndabizi ko hari itegeko rihana uwanduje umwana ariko niba mbyibuka neza nta tegeko rihana uwanduje umukuru. Birababaje cyane kuba umuntu abizi ko arwaye indwara idafite umuti ariko akavuga ati singomba gupfa njyenyine reka nisasire n’abandi.

Si ubwa mbere muri Suwedi umuntu urwaye SIDA ahanirwa kwanduza (cyangwa kubigerageza)  kuko hari umugore umwaka ushize wahaniwe kuba yaramaranye imyaka myinshi n’umugabo we yaramuhishe ko yanduye SIDA ndetse bakanabyarana abana. Ariko ku bw’amahirwe uwo mugabo ngo ntiyigeze yandura.

Umunyamakuru wo kuri Televiziyo yitwa TV4 yo muri Suwedi yarutse mu gihe yari ari gukora ikiganiro cya tombola kuri televiziyo. Yagize isesemi kubera ko atwite ahari

.

.Igitangaje muri ibi ariko ni ukuntu yavuye kuruka aho ku ruhande agahita akomeza ikiganiro adategwa.

Maze kumenya ko Rwandatel ubu iri gutegekwa n’umunyarwanda ukiri muto nashimishijwe n’icyo gikorwa. U Rwanda ruzazamurwa n’amaboko y’abana barwo.

Hari impamvu nyinshi zituma numva iki ari igikorwa cy’ingenzi:

  • Ni umunyarwanda: ntabwo tugomba kujya duhora twisuzugura ngo nta mupfumu iwabo. Kubera iki se umuntu adashobora kuba umupfumu iwabo igihe abibashije?
  • Ni muto: amaraso y’ubuto atuma umuntu ashakisha ibyinshi byagirira akamaro ibyo akoramo. Aba ashobora gukora ijoro n’amanywa adakorera cyane cyane “supelemanteri (mu kirundi)” ahubwo nawe ubwe ari kwiyubaka mu bumenyi bushya kuko ibya tekinoloji bihinduka buri munsi utabikurikiye byagusiga. Hari umugani witwa uw’Abidishyi mbona waranditswe mu rwego rwo gutesha agaciro abakiri bato werekana ko iyo abakiri bato bategetse byose bihita byangirika. Ariko njye nywushyira mu rwego rwa poropagande yo kwimira abakiri bato.
  • Yigeze kwikorera (business owner): iyi ni ingingo y’ingenzi nayo kuko umuntu wigeze kwikorera n’iyo akoreye undi (n’iyo yaba Leta) akora nk’uwikorera agakora uko ashoboye kwose. Umuco wo kwikorera utuma umuntu adahora ategereje gushimwa gusa.

Icyo nakwifuza muri ibi byose ni uko n’ibindi bigo bya Leta byakwegurirwa abakiri bato maze tukareba niba batari bugire icyo barusha abagiye babitegeka kera wasangaga akenshi bari hafi kujya mu kiruhuko cy’iza-bukuru.

Hari umwarimu wigeze kunyigisha agakunda kuvuga ngo [code]Experience is somehow a very bad thing, because those who count only on experience are less innovative. They keep saying: we have been doing things this way and we have never had problems, why should we change?[/code]

Ibi simbivugiye kwemeza ko uburambe ku kazi bugomba gutuma ugakora yirukanwa, ahubwo ni uko nibwira ko biba ngombwa kugerageza ibintu bishya naho ubundi wasigara inyuma burundu. Aha rero ba njennyeri bakiri bato bagira akamaro maze bagakorana n’abo bafite uburambe bateza ibigo byabo imbere.

Iyi nkuru ivuye ku rubanza rwaciwe muri Amerika (USA) (Ikirego | Kwemera icyaha). Cyokora sindamenya uwo mukozi bavuga uwo ari we. Nizere ko abashinjacyaha b’i Kigali bari bugire icyo babitubwiraho mu minsi iri imbere.

Ibi bikurikira biri ku ipaji ya munani.

[code]
B. Bribes in Rwanda
25. At the direction of defendants Ott and Young, Amoako negotiated with an employee of Rwandatel in February 2002 to obtain a carrier agreement between ITXC and Rwandatel. With the full knowledge and approval of Ott and Young, Amoako promised to compensate the Rwandatel employee as an agent of ITXC if he would influence Rwandatel to agree to favorable terms for the exchange of telecommunications traffic with ITXC. The Rwandatel employee agreed and became ITXC's agent (hereinafter "the Rwandatel Agent").
26. On February 28,2002, Rwandatel and ITXC entered an agreement to exchange telecommunications traffic (hereinafter the "Rwandatel Carrier Agreement"), which the Rwandatel Agent signed as an employee of Rwandatel.
27. On July 2,2002, ITXC entered into a formal agent agreement with the Rwandatel Agent, which defendant Ott signed on behalf of ITXC. The agreement entitled the Rwandatel Agent to $0.01 for each minute of telephone traffic that ITXC was
able to complete to telephone subscribers in Rwanda (as well as in Burundi and Uganda where Rwandatel had the right to complete telephone calls) under the Rwandatel Carrier Agreement. Pursuant to the agent agreement, Ott and Young approved a payment to the Rwandatel Agent of $26,155.1 1 on September 1 1,2002. ITXC made this payment
through a wire transfer from its account at PNC Bank in New Jersey to the account of the Rwandatel Agent at Standard Chartered Bank in Dubai.
28. Ott and Young caused ITXC improperly to record the foregoing payment to the Rwandatel Agent as a legitimate expense on ITXC's books and records.
29. At all relevant times, Ott and Young knew that the Rwandatel Agent was an employee of the foreign government-owned Rwandatel. The sole purpose of the payment was to influence the Rwandatel Agent, a foreign official, to steer the Rwandatel Carrier Agreement to ITXC and thereby enable it to obtain and retain business with Rwandatel.
30. There was no legitimate purpose for the payment. In fact, as a result of the agreement with the Rwandatel Agent, ITXC earned profits of $217,418 from selling telephone service to customers calling Rwanda, Burundi and Uganda. ITXC could not have made such sales without having the Rwandatel Carrier Agreement that resulted from the bribes paid to the Rwandatel Agent.[/code]

Muri PL (Parti Libéral) ngo habayeho gukoresha ruswa (cyangwa se mbyite kwiba amajwi) mu gihe cy’amatora yabaye kuwa 5 Kanama uyu mwaka wa 2007. Mitali Protais (wari uhanganye na Gatete Polycarpe) ngo niwe watowe ariko akaba yarakoresheje uburiganya nk’uko byanditswe na New Times. Gusa ubanza bitaremezwa burundu ko ubu buriganya bwabayeho.
Ababyibuka rero ubwumvikane buke mu mashyaka muri za 93-94 nibwo bwaje kubyara ibipande byaje kwitwa “Pawa” (Power) n’ “Amajyojyi” hanyuma bimwe muri ibyo bipande bigahamagarira abanyarwanda guca amajosi y’abaturanyi babo igihe “umubyeyi ???” yari amaze kwicwa kugeza ubwo u Rwanda rwose rutemba imivu y’amaraso.

Nizere ko ubu buriganya butaza kuvamo ibipande bihanganye nk’uko byagenze icyo gihe. Mitali kandi nka Minisitiri w’ubucuruzi yaba ari gukorwaho iperereza na Polisi kubera ubundi buriganya buvugwa mu gutanga amasoko ya Leta. Bwo yaba yarabwemeye ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru.

Reka mbanze nisegure kuri bamwe bavuga ko ijambo “amabyi” ari ribi nyamara barivuga mu gifaransa cyangwa mu cyongereza bakumva ntacyo bitwaye.

Iyi nkuru nyisomye kuri website (nizere ko ijambo ry’ikinyarwanda rizaboneka vuba) y’ikinyamakuru [New Vision]. Ayo mazi kandi ntabwo ari mu kiyaga cyangwa umugezi ahubwo ni ayo muri za ‘robine’ zo mu ngo n’ahandi. Mbese abantu baba bayaguze ariko akabageraho avanze.

Ubu kandi muri iki gihe ngo yahindutse icyatsi kibisi.

Ubanza ariko ngo iryo bara ry’icyatsi ntacyo ritwaye cyane ngo kuko riterwa n’ibimera byabaye byinshi mu kiyaga cya Vigitoriya kandi amazi yaragabanutse.

Nahoze ndi gusoma ilisiti y’abantu bakize kurusha abandi ku isi ariko nsanze nta munyafurika wirabura uri muri 200 ba mbere. Nyamara uwakora ibarura ry’abica bene wabo kurusha abandi sinzi ko Afurika yabona umwanya uri kure cyane !!!

Cyokora hari aho nsomye ko cya gisambo Mobutu ngo yari atunze ibya mirenge nawe da. Kandi uwo mutungo we ukaba ungana n’imyenda Zaïre (Congo) yari ifitiye ibihugu by’amahanga.

Ntabwo namenya neza igituma nta banyafurika birabura bari ku ilisiti y’abantu bakize ariko nakwemeza ntashidikanya ko kuba “nta mupfumu iwabo” bishobora kuba bifite uruhare (n’ubwo rwaba ruto) muri ibi. Mu gihe umuntu atangiye kuzamuka bene wabo bashaka uburyo bamugusha.

Oprah Winfrey niwe mwirabura ukize kurusha abandi (Forbes magazine) akaba ari umunyamerika (cyane cyane mu mpapuro kimwe na Jackson). Ariko rero birashoboka ko hari ibindi bisambo biri ku butegetsi muri Afurika bifite menshi kurusha Oprah nubwo bitavugwa kubera ko aba ahishe hirya no hino kuko bitatinyuka gusobanura aho byayakuye mu gihe abaturage bicira isazi mu jisho.

Maze gusoma inkuru y’umupasitori w’i Buganda y’ukuntu akoresha imashini ibyara umuriro ngo yemeze abantu ko bafashwe n’umwuka wera mpita nibuka ukuntu bamwe batitira nti wasanga n’abo mu Rwanda bagira utwo tumashini.

Iyo ndebye uburyo abaturage b’ibihugu by’i Burayi bakora bashishikaye ngo bateze ibihugu byabo imbere naho iwacu abantu bakabyuka bakoza akarenge bakigira mu rwagwa abandi mu rusengero nibaza icyo tugamije kikanyobera. Ariko rero abazi gusenga cyane bambwira ko ubwami bw’ijuru aribwo bwa ngombwa kurusha ibiri hano ku isi. Ariko rero kubyemera ntabwo binyorohera kuko tuba hano ku isi kandi n’impapuro zandika bibiliya zikenera gukorwa ntabwo zihanuka mu kirere.

Inkuru iri mu cyongereza kuri site ya Monitor: http://www.monitor.co.ug/sunday/news/news07085.php

Nshakishije ba nyiri ako kamashini nsanze kaboneka kuri http://www.yigalmesika.com/electric%20touch.htm

Abakeneye gutitira no gutitiza nababwira iki.

Naraye mvuganye n’umuntu uri i Kigali mu Rwanda turi kuganira ambwira ko yavuye ku nzoga nti ni byiza burya n’ubundi inyinshi zirangiza. Yansekeje aho yambwiye ati [code]Erega nawe ugarutse i Kigali wahita uba umurokore!!![/code] Kandi igitangaje ni uko abizi neza ko ntashobora kuba umurokore cyeretse yenda ari nk’akazi bampaye nkaba nshinzwe kuba umurokore. Nabwo najya mbwira abangana nti mujye mwumva ibyo mvuga ntimukibaze ibyo nemera!

Ariko yaje kunsobanurira ati [code]ubu kubera ubukene buri i Kigali, ugomba kwiyita umurokore kugira ngo ubashe gukwepa abashaka ko ubasengererera.

Naho ubundi wazabaho wishyura amadeni gusa cyangwa ukwepakwepa abo ufitiye imyenda y'inzoga.[/code]

Ngo [code]ubu abagore basigaye biyogoshesha bakabeshya bagenzi babo ko bumvaga hari ubushyuhe bwinshi maze bahitamo kuvanaho imisatsi.[/code]

Namubwiye nti ubanza noneho ari Gitwaza ubyungukiramo kuko ubwo abamugana bariyongera.

Yarangije ambwiye uburyo (strategy/stratégie) abantu basigaye bakoresha iyo hari umuturanyi cyangwa undi muntu ubabangamiye: [code]Iyo umuntu akubangamiye ntabwo bikiri ngombwa kujya kumurega kuri Polisi y'Igihugu. Icyoroshye ni ugushaka uburyo umuguriza amafaranga mukavugana igihe azayakwishyurira. Ubwo iyo icyo gihe kigeze cyo kukwishyura muba mubyaranye abo kuko atongera kuboneka. Iyo ari umuturanyi rero bwo aba abonye impamvu yo kwimuka nijoro.[/code]

.

Next Page »